Umuraperi Hakizimana Murerwa Amani uzwi nka P Fla mu muziki yashyize hanze amashusho y’indirimbo yitwa Nkunda Rap{Akaba ariyo ndirimbo ya mbere ashyize hanze kuva yafungurwa}.

P FLA ni umuraperi ukomeje kugenda yigarurira imitima y’abanyarwanda benshi, akaba yarakunzwe mu ndirimbo nka Rap Philosopy, Mana Mfasha, Naguhaye imbaraga, Ingwatira n’izindi nyinshi.



Nyuma yo kuva muri Gereza, P FLA wemeza ko yazanye ingamba zidasanzwe yahise ashyira hanze amashusho y’indirimbo yitwa Nkunda Rap mu rwego rwo kugaragaza ko Hip Hop ari injyana ya bose.

 P FLA yashyize hanze amashusho ye ya mbere kuva yafungurwa
P FLA yashyize hanze amashusho ye ya mbere kuva yafungurwa
P FLA asigaye yitwa Maximos 2
P FLA asigaye yitwa Maximos 2



Amashusho y'indirimbo ya P FLA yafashwe na Drone
Amashusho y’indirimbo ya P FLA yafashwe na Drone
Producer Gylain usanzwe ukorera abaraperi nyarwanda niwe wakoze Nkunda Rap ya P FLA
Producer Gylain usanzwe ukorera abaraperi nyarwanda niwe wakoze Nkunda Rap ya P FLA

Nkunda Rap ibaye indirimbo ya mbere mu mashusho P FLA ashyize hanze nyuma yo kuva muri Gereza, akaba yahamirije umunyamakuru wa Touchrwanda ko agiye guhita akora amashusho y’indirimbo “Zahabu” hanyuma akanashyira hanze izindi ndirimbo yatunganyije kuva yafungurwa.




KANDA HANO UREBE NKUNDA RAP YA P FLA

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU