Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda Amavubi, yerekeje muri Maroc mu mikino ya CHAN nta mukino n’umwe mu mikino 3 ya gishuti itsinze.



Ku munsi w’ejo hashize kuwa Gatatu tariki ya 10 Mutarama 2018 nibwo ikipe y’igihugu y’uRwanda Amavubi yatsinzwe ibitego 4-1 n’ikipe y’igihugu ya Algeria mu mukino wa gishuti wari uwa nyuma bakinanaga.

Icyo gitego kimwe rukumbi cy’Amavubi cyatsinzwe n’umukinnyi Mubumbyi Bernabe ku munota wa 79 w’umukino, ari nacyo gitego cyafunze ibitego by’imikino ya gishuti yakinwaga n’ ikipe y’igihugu Amavubi yasoje nta ntsinzi. Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu y’uRwanda Amavubi igera muri Maroc kuri uyu wa kane tariki ya 11 Mutarama 2017  mu masha ya ni mugoroba.

Mu gihugu cya Maroc niho hateganyijwe kubera amarushanwa Nyafurika y’abakinnyi bakina muri shampiyona yabo ku mugabane w’Afurika (CHAN) guhera ku i tariki ya 13 Mutarama 2018. Muri CHAN Amavubi ari mu itsinda C aho irikumwe n’ikipe ya Libya, Nigeria ndetse na Equatorial Guinea. Umukino wa mbere muri CHAN Amavubi azawukina tariki ya 15 Mutarama 2018.

Dore abakinnyi 23 berekeje muri Maroc:

Ndayishimiye Eric, Nzarora Marcel, Kimenyi Yves, Usengimana Faustin, Manzi Thierry, Kayumba Soter, Rutanga Eric, Iradukunda Eric, Fitina Ombolenga, Ndayishimiye Celestin, Rugwiro Herve, Mbogo Ally, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Nshimiyimana Amran, Niyonzima Ally, Imanishimwe Djabel, Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Savio Dominique, Nshuti Innocent, Mico Justin, Biramahire Abeddy na Mubumbyi Barnabe.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU