Nyuma yo  gutsindwa n’ikipe ya Police fc mu ntangiriro y’irushanwa ry’igikombe cy’Intwari gisanzwe gikinwa buri mwaka, ikipe ya APR FC yatangiye kwitegura umukino uzayihuza na AS Kigali guhera kuri uyu wa mbere.

APR yatangiye gukora imyitozo 3 ku munsi



Ikipe ya APR FC guhera uyu munsi kuwa mbere tariki ya 22 mutarama 2018 yatangiye kwitegura umukino uzayihuza n’ikipe ya AS Kigali mu mpera z’iki cyumweru.

Biteganyijwe ko iri bukore imyitozo inshuro eshatu ku munsi, mu gitonda saa moya (07h00), saa yine(10h00) ku kibuga cya ferwafa ndetse na saa kumi (16h00) kuri sitade ya Kicukiro.

Tubibutse ko irushanwa ry’igikombe cy’Intwari rizakomeza mu mpera z’iki cyumweru, aho kuwa gatandatu nabwo hazaba imikino ibiri, APR FC izahura na AS Kigali naho Police fc izahure na Rayon Sport ntagihindutse imikino yombi ikazabera kuri sitade Amahoro.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU