Oprah Uwoya kuri ubu utwite inda y’umuraperi wo muri tanzaniya Dogo Janja yatunguwe na nyina uvuga ko uwo Dogo Janja atamuzi uwo azi  ari katauti uherutse kwitaba imana ahubwo afata Oprah nk’umupfakazi nmubwo yashatse undi mugabo.



Kuva aho Ndikumana Hamad Katauti yitabiye imana umwaka ushize nyina wa Oprah ntiyahwemye kugaragaza ko atewe ikiniga ndetse nagahinda kadashira ko kubura umukwe we yakundaga urwakadasohoka ndetse yitabye imana yaratandukanye na Oprah ndetse batabanye neza cyane ko yasabaga umugore we kumwereka umwana umwe rukumbi bafitanye akabyanga ndetse akanga ko anamusuhuza ibintu Katauti yagagaje ko bitamushimishije.

Naima Uwoya umubyeyi wa Irene Uwoya (Oprah )



Naima Uwoya  umubyeyi wa Oprah Uwoya aganira n’itangazamakuru yahamije ko atazi uwo Dogo Janja kuko atigeze ataha ubukwe bwabo kuko atatumiwe muri ubwo bukwe kugeza magingo aya aracyahamya ko nta mukwe afite kuko uwo yarazi nk’umukwe we yagiye kumwishyingurira aho yagize ati “Icyo nzi ni uko Irene Uwoya (Oprah ) ari umupfakazi, umugabo we tuzi ni uriya wamaze kuva kuri iyi si. Nzi neza ko ibijyanye no kurongora cyangwa kurongorwa ababyeyi babigaragaramo kuva ku itangiriro kugera ku iherezo, nka kumwe byagenze ku mukwe wacu witabye Imana.”.

Naima Uwoya umubyeyi wa Irene Uwoya (Oprah ) akaba yakomeje atangaza ko atakwivanga mu buzima bw’umukobwa we kuko azi neza ko akuze bihagije ibyo akora abizi neza bityo ko agomba kumureka akabaho ubuzima yifuza.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU