Mu gihugu cy’u Busuwisi ahari kubera inama yiga k’ubukungu bw’Isi, perezida Kagame yahuriyemo na perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump, bakaba bagiye kugirana ibiganiro byihariye.

Perezida Kagame na perezida Trump mu inama yo kuzamura ubukungu bw'Isi



Kuri uyu wagatanu taliki 26/Mutarama nibwo inama igiye kumara iminsi ine mu gihugu cy’u Busuwisi, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba yahuriyemo na mugenzi wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump aho biteganyijwe ko bagiye kugirana ibiganiro by’umwihariko byiga kwitera mbere ry’ibihugu byombi.

Muri iy’inama yateraniyemo abakuru b’ibihugu bitandukanye hirya no hino kw’Isi, amakuru agera kuri Touch Rwanda.com avuga iy’inama igiye kumara iminsi ine gusa aho izaba irebana no kwiga kubijyanye n’ubukungu bw’Isi mu iterambere ryiza rigiye kuranga imikoranire y’Afurika n’Amerika

Perezida Kagame na perezida Trump mu inama yo kuzamura ubukungu bw'Isi



Perezidansi ya leta zunze ubumwe z’Amerika ikaba ivuga ko umubano wa perezida Trump na Kagame uzibanda k’ubucuruzi ndetse n’umutekano uzatuma hakomeza kubaho amahoro muri Afurika ndetse no kw’Isi yose.

Perezida Kagame na perezida Trump mu inama yo kuzamura ubukungu bw'Isi

Perezida Trump yabwiye Kagame ko ari iby’agaciro kumugira nk’inshuti. Mu biganiro byabo kandi Trump yasobanuye ko nta kintu kibi cyigeze kivugwa, aha bikaba byaracyekwaga ko perezida Trump yaba yaragereranyije Afurika nk’ububiko bw’imyanda

Twabibutsa ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zahaye u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 56 z’amadolari ya Amerika yo kwifashisha mu bikorwa byo kwirinda ubwandu bw’agakoko ka Sida.




TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU