Ikipe ya Rayon Sports mu ihurizo rikomeye, ikomeje kugura abakinnyi benshi batandukanye murwego rwo kwiyubaka benshi baremeza ko iyi kipe ishobora kuzahura n’ikibazo cy’abakinnyi iri kugura ikabura uko ibakinisha muri Shampiyona.

Rayon Sports mu ihurizo rikomeye ku bakinnyi bayo muri Shampiyona
Tchabalala numwe mu bakinnyi bitezweho byinshi muri Rayon Sports



Rayon Sports mu ihurizo rikomeye aho ikomeje kugenda igura abakinnyi batandukanye murwego rwo kwiyubaka kugira ngo izabashe kwitwara neza muri Shampiyona ndetse no mu mikino nyafurika igomba guhagariramo u Rwanda gusa benshi baremeza Rayon Sports ishobora kuzahura n’ihurizo ry’abakinnyi benshi b’abanyamahanga iyi kipe iri kugenda igura n’uburyo izabakinishamo kuko benshi bemeza ko bose ari abahanga.

Rayon Sports mu ihurizo rikomeye ku bakinnyi bayo muri Shampiyona
Diarra numwe mu bakinnyi bamaze kwemezwa ko azakinira ikipe ya Rayon Sports bidasubirwaho

Rayon Sports yari isanzwe ifite abanyamahanga batatu Tidiane Kone wamaze kwerekeza mu gihugu cya Zambia, Kwizera Pierrot na Nahimana Shassir kuri ubu iyi kipe ikaba yamaze kongeramo Ismailla Diarra, Hussein Shabani uzwi ku izina rya Tchabalala, Bokungu, Yassin Mugume ndetse bikaba bivugwa ko igiye kongeramo Umunya Cameroun numunya Nigeria bagomba kugera mu Rwanda uyu munsi aho bivugwa ko baje mu igeragezwa ariko Olivier Karekezi yemeza ko yizeye ubushobozi bwabo ndetse hakaba hagomba kwiyongeraho n’umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Zambia .



Mugume Yassin n’umwe mu bakinnyi bagaragagaje ubuhanga ndetse n’udukoryo ubwo yarari mu igeragezwa

Ikipe ya Rayon Sports iramutse isinyishije aba banyamahanga bose ikba yaba igize abanyamahanga icyenda mugihe amategeko agenga shampiyona yo mu Rwanda ikipe yemerewe gukinisha abanyamahanga batatu mu kibuga benshi bakaba bibaza uburyo umutoza Olivier Karekezi azabasha gukinisha aba banyamahanga bose muri shampiyona.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU