Ikipe ya APR Fc n’ikipe ya Rayon Sports ni amwe mu makipe ahora ahanganye hano mu Rwanda ndetse akaba anafite abakunzi benshi agiye kongera guhura mu irushanwa ry’igikombe cy’intwari.



Amakipe ane ya mbere muri shampiyona y’umwaka ushize arizo Rayon Sports, Police FC, APR FC na AS Kigali nizo zizakina irushanwa ry’igikombe cy’intwari kigomba gutangira kuwa 27/01 rigasozwa ku itariki ya 01/02 ku munsi w’intwari aho aya makipe azaba ahatanira  igikombe gifite agaciro ka Miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Apr Fc niyo iheruka kwegukana iri rushanwa

Mu mikino y’igikombe cy’intwari bikaba biteganyije ko Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona umwaka ushize izatangira ikina na Police FC yabaye iya kabiri, APR FC yabaye iya gatatu igakina na AS Kigali yabaye iya kane naho irushanwa rikazasozwa ikipe Rayon Sports ikina na APR Fc nyuma y’umukino uzaba umaze guhuza As Kigali na Police fC,nyuma y’irushanwa hakazarebwa ikipe izaba irusha izindi amanota muri iryo rushanwa ikaba ariyo yegukana igikombe.

Rayon Sports ishobora kutazongera kugaragara muri shampiyona uyu mwaka



Nk’uko amategeko agenga irushanwa ry’Umunsi w’Intwari abiteganya, amakipe abiri naramuka anganyije amanota hazarebwa imikino yayahuje, nibaba baranganyije harebwe ibitego zizigamye, na byo nibabinganya harebwe ibitego yatsinze, na byo babinganyije harebwe ibyo yatsinzwe.

AS Kigali nimwe mu makipe azitabira iri rushanwa

Ku kuba iryo rushanwa rizatangira hagikomeje imikino ya CHAN 2018 kandi u Rwanda ruyirimo, inama y’abashinzwe irushanwa ry’Umunsi w’Intwari yemeje ko buri kipe izakinisha abakinnyi bayo isigaranye kuko iyatanze benshi mu ikipe y’igihugu Amavubi yatanzemo batandatu, bityo hakazakina abasigaye ndetse banatangaza ko muri iryo rushanwa buri kipe yemerewe gukinisha n’abakinnyi bakiri mu igeragezwa cyangwa abatarahabwa ibyangombwa byo gukina muri shampiyona y’u Rwanda (Azam Rwanda Premier League).

Diarra n’umwe mu bakinnyi bazagaragara muri iri rushanwa

Ikipe ya mbere mu irushanwa ry’umunsi w’Intwari izahembwa 3.000.000 y’Amanyarwanda, iya kabiri ihabwe 2.000.000, iya gatatu ihabwe 1.500.000 n’aho iya kane ihembwe 1.000.000 mu gihe buri kipe izabanza igahabwa 1.000.000 yo kwitegura irushanwa.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU