Ikipe ya Rayon Sports yamaze kubona ibyangombwa bya Ismailla Diarra aho bari bategereje ibyangombwa byagombaga guturuka muri FIFA ibyo byangombwa bikaba byamaze gushyikirizwa ikipe ya Rayon Sports.



Ismailla Diarra wari umaze igihe kinini adakinira ikipe ya Rayon Sports bitewe n’ikibazo cyo kubura ibyangombwa gusa kuri ubu ikipe ya Rayon Sports ikaba yamaze kubona ibyambwa byuyu mukinnyi byaturutse muri FIFA.

Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports mu minsi ishize yoherereje ikipe ya DCMP yo muri Congo Diarra yahoze akinira amafaranga ibihumbi icumi by’amadorari ikipe ya DCMP igahita yohereza impapuro zerekana ko yamaze guha uburenganzira Diarra bwo kuba yakinira ikipe ya Rayon Sports kuri ubu hakaba hari hategerejwe ibyangombwa byagombaga guturuka muri FIFA (International Transfer Certificate) kuri ubu akaba yamaze kubona ibyo byangomwa.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Ismailla Diarra yabonye ibyangombwa byaturutse muri FIFA bimwemerera gukinira ikipe ya Rayon Sports  (International Transfer Certificate) kuri ubu Diarra akaba ari umukinnyi wa Rayon Sports bidasubirwaho.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU