Jeannot Witakenge wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo niwe wahawe akazi ko kuba umutoza wungirije muri Rayon Sports, akazi asimbuyeho Ndikumana Hamad witabye Imana umwaka ushize ku I taliki ya 15 Ugushyingo 2017.

Jeannot Witakenge niwe wahawe akazi ko kuba umutoza wungirije muri Rayon Sports



Nubwo byari bimaze igihe bivugwa ko uyu mugabo ari mu biganiro na Rayon Sports, byemejwe ko uyu mukongomani yamaze guhabwa akazi ko kuba umutoza wungirije Karekezi Olivier muri Rayon Sports.

Witakenge Jeannot aherutse kwirukanwa muri Nzeri mu ikipe ya O.C Muungano FC yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo,yamaze guhabwa akazi ko gusimbura Katauti aho agiye gufatanya na Karekezi mu mikino ya Shampiyona ndetse na CAF Champions League.

Witakenge kandi yakiniye ikipe ya Rayon sports imyaka itatu yose kuva 1996-99 aho yagize n’amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi. Muri 1999 yajyanye n’Amavubi mu Bubiligi aratoroka asa n’uretse umupira kugera 2001 ubwo yagarukaga muri Rayon sports yakiniye umwaka umwe akerekeza muri Lupopo yo muri RDC.

Witakenge yahagaritse gukina umupira mu mwaka wa 2009 ahita yerekeza mu kazi k’ubutoza none abonye akazi mu ikipe ya Rayon Sports.

Tariki 18 Ukuboza 2018 nibwo umutoza mukuru wa Rayon sports Olivier Karekezi yandikiye ubuyobozi bw’ikipe asaba ko yahabwa umutoza wungirije wamufasha mu mikino ya shampiyona isigaye na Champions League bazitabira muri Gashyantare.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU