Umunyarwandakazi  Remmy witegura kurushingana n’umuhanzi w’icyamamare mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, Ambwene Allen Yessayah  uzwi ku izina rya AY yakorewe ibirori bya Bridal Shower n’abakobwa b’inshuti ze.




AY ni umuhanzi wubatse izina rikomeye muri Africa, akaba yamenyekanye cyane mu ndirimbo Zigo yakoranye n’icyamamare Diamond Platnumz ndetse akaba yaratwaye ibihembo bikomeye nka Channel O Music Video Award.

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo Remmy yakorewe ibirori bya Bridal Shower n’abakobwa bagenzi be mu rwego rwo kurushaho kumutegura bihagije nk’umuntu witegura kubaka urugo mu minsi iri imbere, ndetse bakanamugira inama zinyuranye zizamufasha kubana neza n’umugabo we.

Remy ukundana na AY yakorewe ibirori bya Bridal Shower
Remy ukundana na AY yakorewe ibirori bya Bridal Shower
Ibi birori bya Bridal Shower byari byitabiriwe n'abakobwa b'inshuti ze
Ibi birori bya Bridal Shower byari byitabiriwe n’abakobwa b’inshuti ze

Tubibutse ko mu ijoro ryo kuwa kane tariki ya 13 nyakanga 2017 aribwo AY yahamije ko yiteguye kubana w’umunyarwandakazi Remmy maze atera ivi hasi amwambika impeta imbere y’inshuti ze.




Aba bombi batangiye gukundana mu mwaka wa 2008, ariko bakomeza kubigira ibanga rikomeye k’uburyo byamenyekanye mu mpera z’umwaka wa 2016 ubwo uyu mukobwa yari yagize isabukuru y’amavuko maze AY akandika ubutumwa bwigajemo amagambo y’urukundo ku rukuta rwe rwa Instagram amwifuriza kugubwa neza.

AY aherutse kwambika impeta Remy
AY aherutse kwambika impeta Remy
Remy n'umunyarwandakazi w'uburanga buhebuje
Remy n’umunyarwandakazi w’uburanga buhebuje
Hashize igihe kitari gito Remy na AY bakundana
Hashize igihe kitari gito Remy na AY bakundana
Mu minsi iri imbere, Remy na AY bazakora ubukwe
Mu minsi iri imbere, Remy na AY bazakora ubukwe



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU