Ikigo Ngenzuramikorere mu Rwanda, RURA yemeje ko Sositeye y’itumanaho ya Airtel yegukana bidasubirwaho imigabane yose ya Tigo Rwanda.

RURA yemeje ko Airtel yegukana bidasubirwaho imigabane yose ya Tigo Rwanda.
RURA yemeje bidasubirwaho iyegukana ry’ imigabane yose ya Tigo Rwanda.

Itangazo rya RURA risobanura ko iki cyemezo cyo guhererekanya imigabane cyafashwe ejo ku wa 23 Mutarama 2018 gishimangira ariya masezerano y’ubugure aherutse kubaho hagati y’ibigo byombi.

Mu kwezi gushize nibwo Bharti Airtel ibarizwamo Airtel Rwanda yatangaje ko yaguze imigabane yose ya Sosiyete y’Itumanaho ya Tigo Rwanda ibarizwa muri Millicom International Cellular SA.

Aya masezerano ateganya ko Tigo Rwanda izagurwa amafaranga yikubye inshuro esheshatu ayo yinjije ukuyemo inyungu, imisoro, guta agaciro kw’ifaranga ndetse n’ayishyuwe ibindi bintu, akaba azishyurwa mu gihe cy’imyaka ibiri.

Abakiliya bose ba Tigo Rwanda ibarizwa muri Millicom International Cellular S.A bagiye kwiyongera ku basaga miliyoni 370 bari ku murongo w’iki kigo cy’itumanaho, gikorera mu bihugu 17 ku isi.




TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU