Rwatubyaye Abdul myugariro w’ikipe ya Rayon Sports nyuma y’igihe kinini ari mu mvune gusa kuri ubu akaba yamaze gutangira imyitozo yoroheje yongereye amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports.



Rwatubyaye Abdul numwe mu bakinnyi kuva bagurwa n’ikipe ya Rayon Sports imukuye mu ikipe ya APR Fc utarigeze uyikinira imikino myinshi dore ko igihe kinini yakimaze mumvune uyu mukinnyi watangiye imyitozo yoroheje akaba yongereye amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports.

Rwatubyaye Abdul kuva yajya muri Rayon Sports ntiyorohewe n’imvune

Umukinnyi Rwatubyaye Abdul yamaze kongera amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon Sports aho azajya ahembwa angana n’ibihumbi magana atandatu y’amanyarwanda ndetse akaba yanatangiye imyitozo muri iyi kipe nyuma y’igihe kinini yaramaze ari mu mvune.

Ikipe ya Rayon Sports ikaba ikomeje kwiyubaka nyuma yo kugura abakinnyi batandukanye ikaba yatangiye ibiganiro n’abakinnyi batandukanye barimo Manishimwe Djabel ndetse na Kwizera Pierrot kugira ngo babongerere amasezerano dore ko amasezerano yabo ageze ku musozo



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU