Umuhanzi Safi Madiba wamenyekanye mu Itsinda Urban Boys yatangaje ko buri munsi ahamagarwa mu bitaramo bitandukanye ariko akanga kubyitabira, anatangaza impamvu nyamukuru ikimubuza kubigaragaramo.

Gukora ubukwe, Kujya Tanzania, no gukora muzika ari wenyine ni bimwe mu byashimishije Safi Madiba
Gukora ubukwe, Kujya Tanzania, no gukora muzika ari wenyine ni bimwe mu byashimishije Safi Madiba



Safi akiva muri Urban boyz yahise asohora indirimbo yafatanyije na Meddy bayita Got It. Nyuma yaho gato yasohoye indi ari wenyine yise kimwe kimwe.

Uyu mugabo yatangarije radio imwe hano mu Rwanda ko nyuma yo gukora indirimbo ya mbere yagiye atumirwa mu bitaramo ariko akanga kubyitabira kuko afite indirimbo nke kandi adashaka kujya kuririmba ibyahise.

Yagize ati: bajya banampamagara mu bitaramo nkababwira ngo ntabwo ndaba capable kuko kujya mu gitaramo ni ukuba ufite ibyo uri buririmbire abantu. Kugeza ubu mfite indirimbo ebyiri usibye ko nabona n’izindi ndirimba ariko ntabwo nshaka kuririmba indirimbo zo mu bihe byahise. ndavuga izo nagiye nkorana nab a Fireman, ba Ama-G”

Madiba avuga ko hari indirimbo azasohora mbere ya Saint Valentin nyuma agasohora indi akabona kwitabira ibitaramo.

Ati: mukwa gatatu nibwo nzatangira ibitaramo.”

Kuri ubu Safi yasohoye amashusho y’indirimbo kimwe kimwe, ikaba iye ya kabiri.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU