Nshuti Dominique Savio uherutse gusinyira ikipe ya APR FC nyuma yo gusesa amasezerano yarafitanye n’ikipe ya AS Kigali kubera kutubahiriza ibyo bari barumvikanye kuri ubu yatangiye imyitozo muri iyi kipe yambara umukara n’umweru.

Savio yatangiye imyitozo mu ikipe ya APR FC
Nshuti Dominique Savio uheruka gusinya mu ikipe ya APR FC yamaze kuyitangiramo imyitozo.

Savio yasinyiye APR FC kuyikinira imyaka 2. Yahawe miliyoni 30 FRW harimo miliyoni 26 zahawe ikipe ya AS Kigali. Savio Nshuti we yafashe miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda kubera ko AS Kigali yasinyishije Nshuti Savio imukuye muri Rayon Sports tariki 26 Kamena 2017. Icyo gihe yatanzweho miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda. Yari afitanye amasezerano y’imyaka itatu na AS Kigali ari nayo mpamvu ariyo yafashe amafaranga menshi.

Savio yatangiye imyitozo mu ikipe ya APR FC

Savio akaba yatangiye imyitozo kuri uyu wa mbere aho bari kwitegura kuzakina n’ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa kane mu gikombe cy’intwari aho ikipe ya APR FC yamaze gutakaza amahirwe yo kwegukana iki gikombe dore ko mu mikino ibiri imaze gukina ifite inota 1 naho Rayon Sports bizakina ikaba ifite amanota 4.

Savio yatangiye imyitozo mu ikipe ya APR FC
Yaziye mu modoka hamwe n’abandi bakinnyi ba APR FC
Savio yatangiye imyitozo mu ikipe ya APR FC
Savio asohoka mu modoka

Savio yatangiye imyitozo mu ikipe ya APR FC
Savio ari gusuhuza abafana
Savio yatangiye imyitozo mu ikipe ya APR FC
Rujugiro amuha ikaze
Savio yatangiye imyitozo mu ikipe ya APR FC
Mangwende bahoze bakinana muri Rayon Sports amuha ikaze

Savio yatangiye imyitozo mu ikipe ya APR FC

Photo/Rwanda Magazine

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU