Nzaramba Eric, umuhanzi nyarwanda uzwi nka Senderi International Hit yatangaje ko nta gahunda yo gushinga urugo mu minsi ya vuba afite, anavuga kandi ko hari benshi bamushinyagurira bavuga ko adashobora gutera akabariro.

senderi international hit
Senderi Inernational Hit yagize icyo avuga kubavuga ko adashobora gutera akabariro n’igihe azakorera ubukwe



Senderi w’imyaka 41 y’amavuko utarigeze akandagiza ikirenge mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star kubera amategeko y’iri rushannwa atabimwemerera, yakunze kumvikana avuga ko azakora ubukwe ariko ntatangaze igihe nyacyo.

Mu marushanwa ya Guma Guma mu myaka yashize aho uyu muhanzi yayitabiriye, yagiye akora udushya twinshi harimo no kwisanisha n’aho yabaga yagiye gukorera ibitaramo akavuga ko natwara iryo rushanwa azakora ubukwe ariko abantu barategereje baraheba.

Nyuma y’aho avugiye ko yatangiye gutereta no kureba mu bice bitandukanye by’igihugu ashakamo umugeni, yaavugaga ko azakora tombora kuri uwo mukobwa akaba ari nawe umubera umugore w’ubuzima bwose, ibyo nabyo byarangiye uko ntakanunu!

Senderi International Hit yagiye agaragaza udushya twinshi muri Guma Guma
Senderi International Hit yagiye agaragaza udushya twinshi muri Guma Guma



Senderi kandi aherutse kumvikana avuga ko adashobora gukora ubukwe bitewe n’uko yugarijwe n’ubukene.

Mu minsi ishize kandi yatakambiye ubuyobozi bwa Bralirwa n’abandi bose bagira uruhare mu gushyira abahanzi muri Guma Guma kugirango bakureho ingingo imubuza guhatana muri irushanwa dore ko arengeje imyaka 35 kandi bikaba nta muhanzi wemerewe kwinjiramo agejeje iyo myaka.

Kuri uyu wa gatandatu ushize, Senderi yabwiye Radio Rwanda ko atajya yiyumvisha impamvu ituma hari abahora bamwibazaho umunsi ku wundi kubijyanye n’umuryango we.Yavuze ko hari benshi banacyeka ko adashobora gutera akabariro nyamara ngo azatungura benshi yambikane impeta n’uwo uzahitamo.

Yagize ati ”Hari ibyo umuntu abanza gukora ku giti cye, nk’uko ntajya ninjira mu buzima bwite bw’abantu bambaza iby’ubukwe nabo numva bareka kwinjira cyane mu buzima bwanjye. Njye nzabikora ariko sinzi igihe, ejo nahuye n’umuntu arambwira ngo ndarwaye, intama ishobora kuba yarankandagiye. Naramubwiye nti ‘buriya nzajya kwa muganga njye kwivuza’, gusa njye ndi muzima kandi nzabikora.”

Yakomeje avuga ko kuba adashaka umugore ari imwe muri gahunda zikomeye yihaye aho yanavuze ko hari benshi mu banyamasengesho bamusengera kugirango ubukwe bwe buzagenda neza igihe buzaba bwabaye.

Yagize ati ”Baba babeshya ni gahunda yanjye nihaye ntago narozwe, ndi muzima nta kibazo mfite. Ubukwe nzabukora ndi kubitegura ariko si vuba aha. Ibyo ari byose ndi umuntu usobanutse ngiye kubishyira muri gahunda ntago byananira, iyo gahunda ndayifite nzabibabwira si uyu munsi cyangwa ejo kandi nziko muzatungurwa, Imana izabimfashamo. Hari abantu bari gusenga bashwanyaguza amadayimoni kugira ngo bizacemo .”

Mu minsi ishize ubwo Ama G The Black yarushingaga atahanye umugeni we yabwiye Itangazamakuru ko igifunguzo agisigiye Senderi urambiranye mu busebateri wavutse kuwa 15 Werurwe 1977.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU