Umunya dukoryo Senderi International Hit yisabiye umuyobozi mukuru wa Radio na TV1 akaba n’umuhanzi KNC kubw’amagambo aherutse kumutangazaho ataramushimishije na gato (Senderi yibasiye KNC).

Senderi yababajwe n'amagambo KNC aherutse kumutangazaho
Senderi yababajwe n’amagambo KNC aherutse kumutangazaho

Mu minsi ishize, nibwo Senderi yandikiye ubuyobozi bwa EAP na Bralirwa abasaba ko bamufasha akajya muri Guma Guma kuko ngo Ubukene bumurembeje, ibi byatumye KNC amubwira ko akwiye kureka gukomeza kwaka ubufasha, ahubwo akagenda akamuha akazi ko gufana ikipe ya United abereye umuyobozi.

Senderi yagaragaje ko atishimiye na gato ibyo guhabwa akazi ko kuba umufana mukuru wa United, maze yandika ubutumwa burebure ku rukuta rwe rwa Instagram abwira KNC ko akwiye kuzamusabira imbabazi mu ruhame.



Senderi yagize ati “KNC uraho. Nanjye ndaho Hit ni Hit. Urumwe mubanyamakuru nubaha Cyanee kndi Nemera .ejobundi nakurikiye TV1 ubureye umuyobozi Mbona uburyo unsebya Ho ubigendereye mbona nibindi binyamakuru byinshi byanditse uko wansenye umutungo wanjye mubyubwenge w’Ubuhanzi ubigendereye. Sibyiza ibyo wakoze mubusesenguzi bwiza nzi ugira mwitangazamakuru. ufate akanya usabe imbabazi abafana Banjye Live Nkuko wabikoze Live . Kuko ngushubije warira wanababa Cyanee kandi uri umuyobozi nubaha kandi nemera. Usuhuze nuwo mugabo Mutabaruka umubaze uti kuki basenya Hit urebera??”

KNC ngo akwiye gusaba Senderi Imbabazi mu ruhame
KNC ngo akwiye gusaba Senderi Imbabazi mu ruhame



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU