Umunyamideli ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, Mbabazi Shadia wamamaye ku izina rya Shaddy Boo yashyize hanze amashusho arimo kunyonga ikibuno mu buryo bukomeye, maze abagabo benshi barabye indimi, berekana ko bamwifuza cyane.

Shaddy Boo n’umukobwa w’umunyagikundiro umaze kubaka ibibanza mu mitima ya benshi yifashishije imbuga nkoranyambaga ze cyane cyane Instagram kubw’amafoto n’amashusho agenda ashyira hanze uko bukeye uko bwije.

Kuri ubu, uyu mukobwa wanabyaye yashyize hanze amashusho arimo kunyonga ikibuno mu buryo bukomeye, aho yabyinaga indirimbo yitwa “Sarome” ya Diamond Platnumz{Bivugwa ko banafitanye umubano udasanzwe} maze abantu benshi biganjemo n’abagabo berekana irari ridasanzwe, aho bose wasangaga bashimangira ko bifuza kubonana n’uyu mukobwa imbona nkubone, abandi bakavuga ko bashaka kuryamana nawe.



Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo arakunzwe cyane mu Rwanda
Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo arakunzwe cyane mu Rwanda



Shaddy Boo akunze gushyira hanze amafoto n'amashusho bicumuza abagabo
Shaddy Boo akunze gushyira hanze amafoto n’amashusho bicumuza abagabo

Tubibutse ko mu minsi ishize, hari amakuru yacicikanye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ngo Shaddy Boo ashobora kuba atwite, gusa we yarabihakanye cyane, avuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa buri buri.

Biravugwa ko Shaddy Boo atwite gusa we yarabihakanye
Biravugwa ko Shaddy Boo atwite gusa we yarabihakanye




KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YA SHADDY BOO ARIMO KUNYONGA IKIBUNO MU BURYO BUKOMEYE



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU