Rutahizamu w’umunyarwanda, Sibomana Patrick uzwi nka Papy yamaze gusubira ku mubagane w’iburayi mu gihugu cya Beralus mu ikipe ya Shakhtyor Soligorsk asigaye akinira.

Papy yasubiye i Burayi mu gihugu cya Belarus
Papy yasubiye i Burayi mu gihugu cya Belarus

Papy yari amaze iminsi mu gihugu cy’u Rwanda aho yari yaraje mu biruhuko by’iminsi mikuru, no gusura imiryango, Si ibyo gusa kandi kuko Papy yanasuye ikipe yahozemo ya APR FC maze akorana imyitozo n’abakinnyi bayo.

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 08 Mutarama 2018, nibwo Papy yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali(I Kanombe) akaba yaherekejwe n’umugore we Housnat Sultan witegura no kwibaruka umwana mu minsi ya vuba, na murumuna we ndetse n’izindi nshuti zabo.



Papy asezera umugore we Housnat Sultan
Papy asezera umugore we Housnat Sultan
Aba bombi barakundanye kuva mu bwana bwabo
Aba bombi bakundanye kuva mu bwana bwabo
Murumuna wa Papy nawe yari yamuherekeje ku kibuga cy'indege
Murumuna wa Papy nawe yari yamuherekeje ku kibuga cy’indege



Inshuti zabo nazo zari zamuherekeje
Inshuti zabo nazo zari zamuherekeje
Housnat Sultan aratwite, aha Papy yararimo gusoma ku nda ye
Housnat Sultan aratwite, aha Papy yararimo gusoma ku nda ye
Bahoberanye biratinda
Bahoberanye biratinda
Mu minsi iri imbere, Papy na Housnat bazibaruka umwana w'imfura
Mu minsi iri imbere, Papy na Housnat bazibaruka umwana w’imfura
Papy yari amaze iminsi mu Rwanda aho yari yaraje mu kiruhuko
Papy yari amaze iminsi mu Rwanda aho yari yaraje mu kiruhuko

Tubibutse ko ikipe ye ya Shakhtyor Soligorsk yarangije shampiyona iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 65.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU