Stade Amahoro na Petit stade ziherereye i Remera zigiye gufungwa igihe kitaramenyekana, kubera igikorwa cyo gusana ibibuga n’amastede yubatsemo, n’uguhera muri Werurwe uyu mwaka wa 2018.



Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) igomba kwimukira ku Kimihurura mu nyubako n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe bizakoreramo. Biteganyijwe ko hazabanza ibikorwa byo kuvugurura stade nto (petit stade) y’i Remera bitarenze mu kwezi kwa Werurwe.

Petit Stade isanzwe yakira imikino ya Volleyball, Basketball, Taekwondo na Karate n’indi. Iyi nyubako isanzwe iva, biteganyijwe ko izasakarwa neza kandi yongererwe imyanya.

Ni amakuru atangazwa n’Umuvugizi wa MINISPOC akaba n’umujyanama wa Minisitiri, Karambizi Olivier Oleg, uvuga ko nta bisobanuro birambuye bihari kuko hari ibitaranozwa neza.

Yagize ati “Hari ibitaranozwa muri iyo mirimo, tuzabamenyesha mu minsi iri imbere mu kiganiro n’abanyamakuru.”

Amakuru atugeraho ni uko n’ibibuga bya Tennis bikikije Petit Stade bishobora kuzasakarwa ku buryo abantu bareba neza imikino no mu gihe cy’imvura. Nubwo mu minsi yashize hagiye havugwa ko stade Amahoro yavuguruwe harimo nko kongera imyanya mu gice cy’abanyacyubahiro, hari igitekerezo cyo kongera imyanya y’iyi stade ku buryo ikora hasi nko mu Bwongereza cyangwa henshi i Burayi.

Stade Amahoro na Petit stade zigiye kongera gusanwa vuba
Petit stade yigeze gusanwa hejuru

Hari kwigwa uko stade yakwagurwa igakora hasi ikarushaho kwakira umubare w’abantu benshi. Irindi vugururwa riri kuvugwa ni ukubaka ubwiherero kuri Stade ya NPC yakira imikino y’abafite ubumuga n’indi mikino y’intoki.



Stade Amahoro na Petit stade zigiye kongera gusanwa vuba

Kugeza ubu nta mubare urashyirwa hanze w’abantu stade Amahoro izajya yakira cyangwa Petit stade. Ibi bishobora gusiga amakipe nka Rayon Sports na APR FC zahakirira imikino mpuzamahanga igihe baba barenze 1/8 cy’irangiza bakinira kuri stade ya Kigali i Nyamirambo gusa.

Stade Amahoro na Petit stade zigiye kongera gusanwa vuba



MINISPOC isanzwe ikorera muri Stade Amahoro izimukira ku Kimuhurura mu nzu yatangiye kubakwa mu myaka ibiri ishize ku nkunga ya Leta y’u Bushinwa. MINISPOC ishobora kwimuka muri Gashyantare, izaba ikorera muri iyi nyubako irimo ibiro bya Minisitiri w’intebe n’izindi minisiteri eshatu zirimo iy’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, ibiro bya Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri n’ibigo bishamikiye kuri izi Minisiteri.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU