Shaban Hussein Tchabalala kuri ubu akaba ari rutahizamu mushya w’ikipe ya Rayon Sports uyu mukinnyi akaba yakiriwe nk’umwami ubwo yageraga aho ikipe ya Rayon Sports ikorera imyitozo mu Nzove.

 Rayon Sports ikomeje kwiyubaka aho igenda isinyisha abakinnyi batandukanye kuri uyu wa kane akaba yarasinyiye ikipe ya Rayon Sports aho yamukuye mu ikipe y’Amagaju uyu mukinnyi akaba yakiriwe nk’umwami ubwo yajyaga ku kibuga aho Rayon Sports ikorera imyitozo.

Rayon Sports mu gukomeza kwiyubaka nyuma yo gusinyisha Tchabalala ndetse na Diarra wamaze kubona ibyangombwa abafana bakaba bakunze umukinnyi w’umugande witwa Mugume Yassin wari waje mu igeragezwa aho bahise basaba ubuyobozi bwa Rayon Sports gusinyisha uyu mukinnyi.Usibye aba bakinnyi Rayon Sports ikaba yaramaze gusinyisha murumuna wa Manishimwe Djabel witwa Tidjan ndetse bikaba bivugwako bafite n’amahirwe menshi yo kwegukana umukinnyi Nshuti Dominique Savio wamaze gusesa amasezerano na AS Kigali.TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU