Ikipe y’igihugu y’ u Rwanda (AMAVUBI) yaraye isezerewe n’ikipe ya Libya mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2018).

U Rwanda rwasezerewe muri CHAN 2018
Uwatsinze igitego cya Libya yahise atorwa nk’umukinnyi w’umukino

Ni umukino wababaje abanyarwanda hafi ya bose bitewe nuko iminota 90 yarangiye amakipe yombi akinganya ubusa k’ubusa, k’uburyo benshi bari batangiye kwiha icyizere cyo gukomeza muri ¼ cy’iri rushanwa.

Gusa mu minota 3 y’inyongera, ikipe ya Libya yatunguranye cyane maze ibifashijwemo na rutahizamu Elmutasem Abushnaf aba atsinze Igitego kimwe rukumbi ku munota wa 93, Amavubi aba asezerewe atyo.



Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi

U Rwanda

Ndayishimiye Eric Bakame (C), Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric, Faustin Usengimana, Kayumba Sother, Manzi Thierry, Ally Niyonzima, Yannick Mukunzi, Djihad Bizimana, Savio Nshuti, Manishimwe Djabel

Libya

Muhammad Nashnoush (C), Sanad Maoud, Ahmed El Trbi, Motasem Sabbou, Ahmed Al Maghasi, Mohamed Aleyat, Bader Hassan Ahmed, Abdulrahman Ramadhan khalleefah, Saleh Al Taher, Saleh Taher Seid, Omar Hammad



Libya yasezereye u Rwanda muri CHAN 2018
Libya yasezereye u Rwanda muri CHAN 2018



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU