Abashakashatsi batandukanye bagaragaje ko amarira y’umugore afite ubushobozi bwo kugabanya ubushake bw’abagabo mu gukora imibonano mpuzabitsina hakubiyemo no gutuma umusemburo w’abagabo ugabanyuka (Testosterone).

Fungura amaso yawe umenye uko wahaza umukunzi mu gihe cy’ibyishimo

Amakuru dukesha urubuga rwa Science Express, avuga ko ubu bushakashatsi bwakorewe mu kigo cyitwa “Weizmann Institute of Science” no mu bitaro bya Tel Aviv aho bashakaga kugendera ku ruhare rw’amarira mu mishyikirano y’ibimenyetso (communication non verbale) cyane cyane mu myifatire iherereye ku mibonano mpuzabitsina.


Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagabo bagera kuri 24 bari mu kigero cy’imyaka 23 kugeza kuri 32, bagabanyijwemo amatsinda maze babahumuriza amarira abagore barize bareba filimi ziteye agahinda.

Mu gihe abashakashatsi bari bategereje ikivamo, hari ibice by’umubiri byatangiye gukora nabi ako kanya, uburyo umutima utera, uburyo bwo guhumeka bwabaye ikibazo ndetse n’umusemburo wa Testosterone w’abakorewe ho ubushakashatsi nawo wagaragaje ko bahise bahura n’ikibazo cyo kugabanyuka k’ubushake bw’imibonano mpuzabitsina.

Ubu bushakashatsi bwafashijwe n’ubwonko bw’aba bagabo mu buryo twita IRM, bufasha gusobanura isano iri hagati y’imikorere y’umubiri w’umuntu n’ubwonko.

Nk’uko byakomeje gutangazwa n’aba bashakashatsi, kuba Testosterone yagabanyuka ku mugabo bishobora kuririra ho indwara nyinshi, aho haboneka mo na kanseri y’udusabo prostate) ku buryo abashakashatsi banakomeje kwiga ku kuba amarira yaba yakwirindwa kugira ngo iyi kanseri igabanyuke.


TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU