Icyumweru kirangiye cyaranzwe n’ibintu byinshi byiganjemo n’udushya tudasanzwe mu myidagaduro ya hano mu Rwanda nkuko bigaragara aha hakurikira.

Miss Umuhoza Sharifa yambitswe impeta

Umuhoza Sharifa wabaye igisonga cya kane muri Miss Rwanda 2016, akanahabwa ikamba rya Nyampinga ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity) yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga mu minsi ya vuba.

Umuhoza Sharifa ni igisonga cya kane muri Miss Rwanda 2016 ndetse yanabaye Miss Popularity



Umuhoza Sharifa yamaze kwambikwa impeta n'umukunzi we

Abakobwa ba mbere bamaze gukatisha itike yo guhatana muri Miss Rwanda  2018

MUSANZE(Intara y’amajyaruguru)

Abakobwa batandatu(6) bazaserukira intara y’amajyaruguru ni Usanase Shamim Irene, Ishimwe Belly Stecy, Umuhoza Linda, Ingabire Divine, Irebe Natacha Ursule na Umutoniwase Paula.

Aba nibo bemerewe kuzaserukira intara y'amajyaruguru

RUBAVU(Intara y’iburengerazuba)

Abakobwa batandatu(6) bazaserukira intara y’iburengerazuba ni Uwimbabazi Alliance, Iradukunda Liliane, Neema Nina, Isimbi Chanelle, Uwase Fiona na Gacukuzi Belyse.



Aba nibo babashije kugira amahirwe yo kuzahagararira intara y'i Burengerazuba muri Miss Rwanda 2018

Abakomeje bafasha n'ifoto y'urwibutso

Abahanzi nyarwanda bashyizwe mu bahataniye ibihembo bya AMI Awards Afrika

Abahanzi nyarwanda bashyizwe ku rutonde rw’abahataniye ibihembo bya AMI Awards 2018(African Music Industry Awards) bihemba abahanzi bo muri Africa bitwaye neza kurusha abandi muri muzika. Butera Knowless, Princess Priscillah, Young Grace, Uncle Austin na Muneza Christopher nibo bazahatana.

Christopher, Young Grace, Uncle Austin bahatanye n'abahanzi bakomeye muri Africa



Uzagaruke ya Butera Knowless ihatanye n'indirimbo zaba Juliana, Vanessa Mdee, Sheebah n'abandi

AY agiye kurongora umunyarwandakazi

Umuraperi Ambwene Allen Yessayah  uzwi ku izina rya AY  agiye gukora ubukwe n’umunyarwandakazi witwa Remmy, ndetse impapuro z’ubutumire zamaze kujya hanze.

AY na Remy bagiye gukora ubukwe

Theo Bosebabireba yaciye muri ADEPR kubera ubumbanyi bwe.

Umuhanzi Uwiringiyimana Theogene wiyise Theo Bosebabireba yeretswe imiryango mu idini rya ADEPR azira ubusambanyi bukabije, ndetse n’ubuzererezi butuma aticara hamwe ngo asenge Imana nkuko abisabwa.




Theo Bosebabireba yahagaritswe muri ADEPR kubera ubusambanyi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU