Ambasade y’ u Rwanda muri Afurika y’ Epfo yatangaje ko Polisi yo muri icyo gihugu yataye muri yombi umwe mu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Dr Raymond Dusabe wari Umunyarwanda rukumbi ufite ubuhanga mu kuvura kanseri ifata imyanya myibarukiro y’umugore.

Ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Dr Dusabe Raymond yatawe muri yombi



Mu gitondo cyo kuwa Mbere 08 Mutarama 2018 nibwo umurambo wa Dr Dusabe, wari mu biruhuko mu Mujyi wa Cape Town wasanzwe mu nzu yari acumbitsemo, umaze gushenguka bigaragara ko yari amaze iminsi yishwe atewe ibyuma.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo yatangarije IGIHE ko umwe mu bakekwaho kugira uruhare muri ubu bugizi bwa nabi yamaze gutabwa muri yombi, ariko Polisi ikaba ikomeje iperereza kuri ubwo bugizi bwa nabi.

Biteganyijwe ko uwo watawe muri yombi azagezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa Gatatu 10 Mutarama 2017.

Urupfu rwa Dr Dusabe wakoreraga Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal kuva muri Mata 2017  rwababaje abatari bacye, Minisiteri y’Ubuzima ikaba yavuze ko ari igihombo gikomeye ku rwego rw’ubuvuzi kubera umusanzu ukomeye yari amaze gutanga mu kuvura kanseri zifata imyanya myibarukiro y’abagore.

Dr Raymond Dusabe yari afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu mu kuvura kanseri ifata imyanya y’ibanga y’abagore, impamyabushobozi yakuye muri Stellenbosch University muri Afurika y’Epfo.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU