Umuhanzi umaze kuba ikimenyabose muri Africa, Naseeb Abdul Juma uzwi nka Diamond Platnumz mu muziki yasesekaye mu mujyi wa Kigali, aho aje muri gahunda ze bwite zirimo no gutembera tumwe mu duce tugize Kigali, akanahagura inzu.

Ahagana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo zo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mutarama 2018, nibwo uyu muhanzi waririmbye “Waka”, “Number One”, “Zilipendwa” n’izindi nyinshi yari ageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali giherereye i Kanombe.

Muri gahunda z’ingenzi zizanye Diamond Platnumz mu Rwanda harimo gusura ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, gukora ibikorwa by’urukundo, guhura n’abafana be no kujya gusura inzu azagura.



Biteganyijwe ko Diamond ari bujye gusura abana bavukanye ubumuga bwo kutabona bafashwa n’Umuryango Jordan Foundation, Nava gusura aba bana agirane ikiganiro n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu kuri Marriot Hotel, saa cyenda ajye gusura isoko rya Nyarugenge, Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Mutarama, azajya gusura inzu ye aveyo ajya kubonana n’abafana be i Nyamirambo hanyuma ni mugoroba asubire iwabo muri Tanzania.

Diamond Platnumz yageze i Kigali
Diamond Platnumz yageze i Kigali
Diamond yatangaje ko yishimye cyane
Diamond yatangaje ko yishimye cyane



Yakirijwe ubunyobwa bwe bwiswe "Karanga"
Yakirijwe ubunyobwa bwe bwiswe “Karanga”
Diamond azasura ibice binyuranye bya Kigali
Diamond azasura ibice binyuranye bya Kigali
Imodoka yagiyemo yaririmo amakarito y'ubunyobwa byinshi
Imodoka yagiyemo yaririmo amakarito y’ubunyobwa menshi



IREBERE HANO INDIRIMBO COME CLOSER YA D CHRISS NA AIME BLUESTONE

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU