Mu gihugu cya Zimbabwe, Mashumba Nadia, umugore wari usanzwe akora umwuga w’uburaya  yashyinguranwe udukingirizo duherekejwe n’inzoga z’ubwoko butandukanye, ibintu byatangaje benshi mu bari bitabiriye uyu muhango wo gushyingura uyu nyakwigendera.

Umugore yashyinguranywe udukingirizo duherekejwe n'inzoga z'amoko atandukanye



Mu gace ka Seke mu mujyi wa Harare aho uyu mugore Nadia Mashumba yashyinguwe byatunguye benshi, ubwo bamwe mu bo bakoranaga umwuga w’uburaya bahageraga bakiyerekana bavuga ko baje guherekeza mugenzi wabo witabye Imana.

Mu buryo busa n’ubutamenyerewe mu mico itandukanye hirya no hino ku isi, aho mu Rwanda ndetse n’ahandi henshi baherekeza nyakwigendera bakoresheje amazi, indobo indabo ndetse n’igitaka, nyakwigendera Mashumba Nadia we bahisemo kumuherekeza ku gituro cye bifashishije udukingirizo n’inzoga.

Uburyo uyu nyakwigendera yashyinguwemo bwatunguye benshi bo mu muryango we ndetse n’abandi bari bitabiriye uwo muhango, bose bibaza uburyo n’impamvu yatumye uyu muhango utekerezwa muri aka kageni.



Uyu Nadia wakoraga washyinguwe bivugwa ko yazize umurimo we w’uburaya, abandi bakavuga ko yazize Cancer y’inkondo y’umura.

Abagabo bari abakiriya be ntabo ntibatanzwe mu buryo basobanuraga ko babuze umucuruzi wabo, bavuze ko bamwifurije kuruhukira mu mahoro kandi ko nabo bazamusanga yo.

Umugore yashyinguranywe udukingirizo duherekejwe n'inzoga z'amoko atandukanye

Nyuma nibwo abo mu muryango we bafashe udukingirizo tw’abagore n’utw’abagabo batunyanyagiza ku murambo we ari nako abandi basuka inzoga z’amako atandukanye ku isanduku ye.

Abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze babwiye abitabiriye uwo muhango wo gushyingura uyu mugore ko bamuherekeje bakoresheje udukingirizo bashingiye ku mwuga yakoraga kandi ko inzoga zifashishijwe ari zimwe mu zo yakundaga kunywa akiri ku isi.

Umugore yashyinguranywe udukingirizo duherekejwe n'inzoga z'amoko atandukanye
Abari bitabiriye umuhango wo gushyingura uyu mugore wakoraga umwuga w’uburaya



IREBERE HANO INDIRIMBO COME CLOSER YA D CHRISS NA AIME BLUESTONE

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU