Umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Uganda Dr Jose Chameleone arishyuzwa n’umunyafurika y’Epfo witwa Zaina Muwonge amafaranga miliyoni 53 z’amashilingi ya Uganda kubera kumubeshya no gufunga telefone.

 



Uyu mugore witwa Zaina Muwonge uteza imbere abahanzi mu gihugu cya Afurika y’Epfo yatangaje ko yamaze kugeza ikirego mu rukiko asaba ko umuhanzi Dr Jose Chameleone amwishyura amashilingi angana na miliyoni 53 z’amashilingi ya Uganda arenga miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda bitewe n’uko yamutumiye mu gitaramo mu mwaka wa 2015 agakodesha na hoteli yagombaga kubamo we n’abo bakorana ariko ntaze agafunga telefone ku munota wa nyuma igitaramo buri buke kiba.



Zaina Muwonge avuga ko Dr Jose Chameleone hashize umwaka amuhemukiye yamuhamagaye akamubwira ko noneho yemeye kuza agakora icyo gitaramo atakoze ari ko nabwo agakuraho telefone ku munota wa nyuma.

Jose Chameleone ukomeje kugenda akora ibitaramo bitandukanye hirya no hino kwisi biteganyijwe ko azakorera igitaramo ahitwa Durban, East London, Pretoria na Cape Town muri Afurika y’Epfo m’Ukuboza 2018.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU