Abahanzi nyarwanda baba hanze y’igihugu bakunda kwerekana imbaraga mu muziki mu rwego rwo kugira ngo bafate iya mbere mu kwamamaza muzika nyarwanda I Bwotamasimbi.

Meexissy King ahamya ko azakomeza gukorana imbaraga kugira ngo ateze muzika nyarwanda imbere
Meexissy King ahamya ko azakomeza gukorana imbaraga kugira ngo ateze muzika nyarwanda imbere



Meexissy King ni umusore w’umunyarwanda ukorera umuziki ku mugabane w’iburayi mu gihugu cya France, akaba aririmba mu njyana ya Raggae na Dancehall.

Kugeza magingo aya, Meexissy afite indirimbo zinyuranye zirimo Nka BagGal, Aracunda yakoreye amashusho yayo n’izindi nyinshi.

Meexissy King ahamya ko azakomeza kwerekana imbaraga zidasanzwe mu muziki w’u Rwanda, k’uburyo ibihangano bye bizajya biba bifite itandukaniro ugereranyije n’abandi.

Iyi ndirimbo “Aracunda,” Meexissy yayikoranye n’umuhanzikazi Da queen afatanyije n’umunyempano Puff G.

Meexissy King n'umuhanzi nyarwanda utuye mu gihugu cy'ubufaransa
Meexissy King n’umuhanzi nyarwanda utuye mu gihugu cy’ubufaransa



Meexissy King yashyize hanze amashusho y'indirimbo "Aracunda"
Meexissy King yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Aracunda”

Kanda hano urebe Aracunda ya Meexissy King, Da Queen na Puff G

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU