Mugisha Benjamin, umuririmbyi w’umunyarwanda ubarizwa muri America uzwi nka The Ben amaze iminsi arya ubuzima muri Dominican Republic ho mu birwa bya Carayibe na Pacific.

The Ben (Mugisha Benjamin) mu buryohe bw' ibirwa bya Carayibe



Mu mafoto ari gucucikana ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane ku rubuga rwa Instagram umuhanzi The Ben akoresha, aragaragaza yishimiye bikomeye kuba ari mu buryohe bwo ku mucunga wa Pacific, amakuru akaba avuga ko Benjamin yageze muri Dominican Republic aho yatashye ubukwe bw’inshuti ye.

Santo Domingo ni umurwa mukuru w’ Igihugu cya Dominican Republic akaba ari naho benshi muri bamukerarugendo bakunze kuruhukira bitewe n’ubwiza bw’umucanga n’amazi byaho biteye amabengeza.

Umuhanzi nyarwanda The Ben (Mugisha Benjamin) mu buryohe bw' ibirwa bya Carayibe



Kuva uyu muhanzi yava mu Rwanda ntiyigeze aruhuka kuko yahise akomeza ibitaramo n’amasomo ageze muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Aherutse gutangaza ko yitegura no gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye na Meddy nawe ubarizwa muri America.

Umuhanzi nyarwanda The Ben (Mugisha Benjamin) mu buryohe bw' ibirwa bya Carayibe

The Ben ubwo aherutse mu Rwanda yasize akoranye indirimbo n’umuhanzi Tom Close, indirimbo bise ‘Thank You’ kuri ubu ikaba yaramaze kurenza miliyoni imwe y’abiyerebye binyuze ku rubuga rwa Youtube.

Umuhanzi nyarwanda The Ben (Mugisha Benjamin) mu buryohe bw' ibirwa bya Carayibe



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU