Umuhanzi wigeze gukora indirimbo zisanzwe gusa nyuma akaza guhitamo gukora indirimbo zihimbaza Imana yatangaje uburyo yigeze kumanuka mugiti agiye kwisiga imiti yari yahawe n’abapfumu kugira ngo amenyekane muri muzika.

yamanuwe mugiti n’imbwa mugihe yaragiye kwisiga imiti izamufasha kumenyekana



Umuhanzi wigeze gukora indirimbo zisanzwe zirimo Rayon dukunda, Nyiraburyohe n’izindi nyinshi zitandukanye ndetse akunda kujya mu bapfumu kugira ngo bamufashe abone ko yamenyekana yadutangarije ukuntu yigize kumanuka mugiti kubera imbwa igihe yari agiye kwisiga imiti yari yahawe n’abapfumu kugira ngo amenyekane gusa kuri ubu akaba yarabonye ibyo byose nta kamaro byamugiriye ahitamo gukurikira inzira y’agakiza.

 

yamanuwe mugiti n’imbwa mugihe yaragiye kwisiga imiti izamufasha kumenyekana
Jeff Ajay mbere yo kwakira agakiza

Nkuko umuhanzi Jeff Ajay yabitangarije Touchrwanda yadutangarije kob yakuze asanga iwabo bajya mubintu byabapfumu cyane kuburyo iyo barwaraga batajyaga kwa muganga ahubwo bajyaga mu bapfumu uyu muhanzi wadutangarije ko nta mupfumu atagiyeho haba mu Rwanda ndetse no mu gihugu cya Tanzaniya yigeze kujya mu gihugu cya Tanzaniya ku mupfumu amuha umuti yagombaga koga ariko akawoga yuriye igiti yaje gukurikiza inama umupfumu yari yamuhaye afata wamuti ajya ahantu mu ishyamba yurira igiti mugihe atangiye koga wamuti abona imbwa ahita amanuka mugiti yikubita hasi ibyo kwisiga uwo muti arabihagarika.

Nyuma yo gukora ibyo byose Jeff Ajay yadutangarije ko icyatumye ava mubintu by’abapfumu ngo nuko umuntu wo mumuryango wabo yakundaga kubaterereza amarozi nyuma aza guteza amarozi mushiki we ashaka ko apfa akamutangaho igitambo nyuma agahura n’umugore  aje aho yakorereraga kuko ubusanzwe uyu muhanzi akora ibintu byo gutunganya imisatsi y’abagore akamubwira ibyabaye kuri mushiki we  uwo mugore amusaba ko bajya kureba uwo mushiki we ndetse amusobanurira ko mushiki we yarozwe ntakindi cyamukiza usibye amasengesho aribwo yahise afata icyemezo cyo gutangira gusenga.

Jeff Ajay yiyemeje gufatanya umuziki no gutunganya imisatsi y’igitsinagore – VIDEO NSHYA

Mu magambo ye akaba yagize ati”Ndi mukazi nk’ubusanzwe haje  umubyeyi ndikumwitaho naje kumuganiriza uburwayi bwa mushiki wanjye ansaba ko tujyana kumureba atangira amasengesho ari nawe wamenyesheje ko ari amarozi ndetse ngomba kujya mujyana mu masengesho.Uyu mubyeyi kandi ni nawe wampaye ibisobanuro neza by’inzozi nakundaga kurota amenyesha ko ari amarozi ariko ko uwizera Imana ntakimunanira uko tumujyana mu masengesho aroroherwa ndetse ubu ni mutaraga.”

yamanuwe mugiti n’imbwa mugihe yaragiye kwisiga imiti izamufasha kumenyekana



Nyuma yuko Jeff Ajay Imana yamufashije igakiza mushiki we ndetse akagenda agera kuri byinshi yagiye yifuza nawe Iyumvire igihembo yahisemo kugabira Imana:Jeff ati”Abanzi baguha ubuhamya nari umusore unyotewe n’irari ry’isi….mbese njyendana n’ibigezweho ariko ubu niyeguriye Imana ikimenyimenyi nanahinduye ibyo naririmbaga mva mu ndirimbo z’isi natangiye kuririmba izihimbaza Imana nk’uko nabigize isezerano.”

yamanuwe mugiti n’imbwa mugihe yaragiye kwisiga imiti izamufasha kumenyekana

Jeff Ajay kandi akaba yasoje adutangariza ko abizi neza ko no mu bahanzi nyarwanda harimo abahanzi benshi bakizera imbaraga z’abapfumu bakizera ko aribo bazabafasha kumenyekana nubwo ntawe ashaka gutangaza izina rye gusa bakwiye kwisubiraho bakizera Imana gusa kuko ariyo igena byose aho kwizera izo mbaraga z’abapfumu zidafite icyo zizabagezaho.



Kanda hano wumve indirimbo nshya ya Jeff Ajay yitwa Tumubyinire



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU