Umuhanzi ,Safi Madiba wahoze aririmba mu itsinda rya Urban Boys akaza kuryivanamo ku bushake ndetse akajya gukora umuziki ku giti cye, yahishuye ibintu atazigera yibagirwa kuri iri tsinda risigayemo abasore babiri (Humble na Nizzo) ndetse anavuga ko atazigera yicuza kuba yararivuyemo ahubwo ko yakwicuza arigarutsemo.



Safi yagiranye ibihe bidasanzwe n’abasore batangiranye urugamba

Safi umaze gusohora indirimbo ze ebyiri ari zo: “Got it” yakoranye na Meddy ndetse na “Kimwe Kimwe” yakoze ari wenyine, yatangaje ko atazibagirwa ibihe yagiriye muri Urban Boys, cyane cyane ngo umuntu witwa Nizzo ntazamwibagirwa.

Yagize ati:Sinakwibagirwa Nizzo na Humble [Jizzo]. Abantu twakoranye urugendo rutari ruto mu muziki sinabibagirwa. Ikindi sinakwibagirwa uburyo twaririmbanaga mu bitaramo, n’uburyo twabaga turi mu kazi turi nko muri studio dukora indirimbo na byo sinabyibagirwa.”



Urban Boys ubu baratera ya ntero igira iti “Babiri ku rugamba”

Umuhanzi Safi Madiba ubu akaba ari mu cyiciro cy’abahanzi bakizamuka bitewe nuko ubu afite indirimbo 2 gusa ari wenyine,aribyo bishingirwaho havugwa ko ari mu bahanzi bakizamuka.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU