Umuhanzikazi Ray C wamamaye mu gihugu cya Tanzania no mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba mu ndirimbo zitandukanye nka Unanimaliza, Got Damn, Siwezi ishi n’izindi mu rwego rwo gutangira umwaka mushya hari ibyo yifuje ko perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yazakora muri uyu mwaka 2018 gusa byateye ubwoba abenshi mu bagabo baca inyuma abagore babo.

Umuhanzikazi Ray C wo muri Tanzania yagize icyo asaba Perezida wabo ku bagabo cyangwa abagore bafashwe baca inyuma abo bashakanye

Abinyijije ku rukuta rwe rwa Instagram Rehema Chalamila wamamaye mu muziki nka Ray C yasabye perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli kugira icyo akora ku bagabo baca inyuma abagore babo, umugabo wese ufatiwe muri hoteli cyangwa mu yandi macumbi ari kumwe n’umugore cyangwa umukobwa badafite icyemezo cy’uko bashakanye bagahita bafungwa.

Ray C yavuze ko ibi byazagabanya umubare w’abagabo baca inyuma abagore babo n’umubare w’abakobwa bajya gushaka abagabo baramaze kwangirika kubera kwishora mu busambanyi n’abagabo bakuze babarusha imyaka myinshi.

Yagize ati: “Muzehe njyewe mfite ikibazo kimwe bano bagabo bo muri iki gihugu bigize bamenya cyane, Icyo ngusaba muri uyu mwaka ndashaka ushyireho itegeko nk’irya Sultan Qaboos wa Oman! Ntihagire ihuriro ribaho hagati y’umugabo n’umugore kugeza bakoze ubukwe. Nihagira umugabo n’umugore cyangwa umukobwa bafatirwa muri hoteli cyangwa Guest House badafite icyemezo cy’uko bashakanye bafungwe.Ndatekereza ko bizafasha abakobwa gushaka batarangirika kubera ubusambanyi n’abasaza. Bizatuma n’abagore n’abagabo bubahana nta gucana inyuma”

Ibi umuhanzikazi Ray C yabisabye Perezida nyuma yaho amaze igihe kinini nta mugabo cyangwa umukunzi afite bitewe n’uko atahiriwe mu rukundo akagenda atandukana n’abagabo batandukanye kubera kumuca inyuma.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU