Rutahizamu w’ikipe ya Paris Saint Germain, Neymar Jr yagaragaye asomana bikomeye n’umukunzi we Bruno Marquezine ubwo bari mu kirwa cya Idylic bitera benshi kubibazaho cyane.



Ni nyuma y’igihe kitari gito bivugwa ko iby’urukundo rw’aba bombi rwajemo agatotsi ndetse bakaba bari batagicana uwaka.

Kuwa kabiri tariki 02 Mutarama 2018 nibwo Neymar n’umukunzi we bagaragaye bari mu bihe byiza by’urukundo ku kirwa cya Idylic aho bari basohokanye n’inshuti zabo zirimo na Kevin Trapp bakinana muri Paris Saint Germain wari kumwe n’umukunzi we w’umunyamideli witwa Izabel Goulart.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU