Umunyamakuru Karangwa Jules ukunzwe mu makuru y’urubuga rw’imikino aritegura kurushinga n’umukunzi we witwa Sandra, ndetse ama Tariki y’ubukwe bwabo yageze hanze.




Karangwa Jules n’umunyamakuru wamamariye cyane kuri Royal TV(Itarafungwa), kuri ubu asigaye akora kuri TV 10, ndetse abaturage baramukunda cyane.

Karangwa Jules n'umunyamakuru ukunzwe cyane mu Rwanda
Karangwa Jules n’umunyamakuru ukunzwe cyane mu Rwanda

Kuri ubu, Jules yafashe umwanzuro wo gusezera mu busirabateri maze ashyira hanze ifoto izwi nka “Save The Date” ishimangira igihe azakorera ubukwe n’umukunzi we witwa Sandra.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Jules yagize ati “Burya ngo buri wese agira uwa gatandatu we.uwanjye ni tariki 3 werurwe 2018 rero.nzishimira kubana na mwe kuri uyu munsi udasanzwe mu buzima bwa muntu.muratumiwe mwese!!!”

Biteganyijwe ko ubukwe bwa Karangwa Jules na Sandra buzaba tariki ya 03 Werurwe 2018, aho buzabera ntago haratangazwa.



Jules azakora ubukwe tariki ya 03 Werurwe 2018
Jules azakora ubukwe tariki ya 03 Werurwe 2018
Umunyamakuru Jules Karangwa n'umukunzi we Sandra baritegura kurushinga
Umunyamakuru Jules Karangwa n’umukunzi we Sandra baritegura kurushinga
Nyuma y'akazi, Jules akunda kujya gukina Ruhago
Nyuma y’akazi, Jules akunda kujya gukina Ruhago

Mu minsi ishize nabwo, umunyamakurukazi Rigoga Ruth nawe ukora kuri TV 10 na Radio 10 yashyize hanze ifoto ya Save The Date ihamya ko agiye kurushingana n’umusore witwa Fred.



Umunyamakurukazi Rigoga Ruth agiye gukora ubukwe n'umusore witwa Fred
Umunyamakurukazi Rigoga Ruth nawe aherutse gutangaza ko yitegura kurushingana n’umusore witwa Fred

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU