Polisi yo muri Tanzania yataye muri yombi umupasiteri wikundira gusomana n’inkumi yiyita umuhanuzi, nyuma ya videwo yasakaye yerekana uwo mupasiteri arimo kunywera inzoga mu ruhame akanasomera umugore utari uwe mu maso ya rubanda akigisha ko ibyo byombi atari icyaha.

Umupasiteri wikundira gusomana n'inkumi akanywa n'inzoga yatawe muri yombi



Komanda wa polisi mu mugi wa Dodoma, yatangaje ko ibizami byo kwa muganga byagaragaje ko pasiteri Onesmo Machibya w’ imyaka 44 y’ amavuko afite ikibazo cyo mu mutwe.

Umupasitoro wikundira gusomana n'inkumi akananywa inzoga

Amashusho yafashwe kandi yerekana uyu mupasiteri uvuga ko bibiliya yemera gusambana no gusomana abyinana n’ umukozi aho avuga ko gusambana n’ umukozi nta kibazo kirimo.

Umupasitoro wikundira gusomana n'inkumi akananywa inzoga
Polisi ishinja uyu mu pasiteri bahimba Nabii Tito kujya ahantu hateraniye abantu benshi nko mu tubari akigisha ibihabanye n’ umuco n’ amahame ya Tanzania.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU