Umuhanzi Deryker umwe mu bahanzi nyarwanda bakora injyana ya Hip Hop yashyize hanze indirimbo ahamya ko ariwe ambasaderi wa Hip Hop muri muzika Nyarwanda.



Byiringiro Eric ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Deryker akaba ari umuhanzi nyarwanda ufite imyaka 19 y’ amavuko aho kurubu uyu musore akomeje no kujyenda yitwara neza mu gihugu cya Zambia aho yagiye gukomerezayo amasomo ye kurubu akaba yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Rap Ambassador aho ahamya ko kurubu afatwa nk’ ambasaderi wa Hip Hop Nyarwanda .

Hashize iminsi micye umuhanzi kurubu ukora injyana ya Hip Hop ariwe DERYKER ashyize hanze indirimbo nshya yise Rap Ambassador aho kurubu ahamya ko akomeje kujyenda azamura ibendera ry’ u Rwanda mu gihugu cya Zambia ari naho yatangiriye kariyeri ye , nyuma yuko abahanzi baho bashimye indirimbo ze ndetse abandi bakifuza gukorana nawe kubera impano ye yifitiye yakomeje yavuze ko kurubu yashize hanze iyi ndirimbo mu rwego rwo kuzaharanira ndetse akitwa Rap Ambassaador binyuze mubikorwa yiyemeje Atari bino byo kwitaka ibigwi ndetse no kwiyitirira injyana kandi ntabikorwa ufite.

Uramutse wumvishe iyi ndirimbo wumva ko ari indirimbo ifite amagambo adasanzwe aho avugati ati “ Am Only Rapper representing my nation call me ambassador rap ambassador “ aho akomeza avuga ko Atari mu marushanwa nundi muhanzi uwariwe wese kandi abahanzi bakizamuka baza bafite inyota yo kumenyekana bitwaje ibikabyo ko bitagakwiye ahubwo ko barangwa n’ ibikorwa mucyimbo cyo kuza bateza imvururu bibasira bakuru babo bafite aho bavuye naho bageze.

Mu kiganiro Twagiranye na DERYKER yadutangarije bimwe mubikora kurubu ahugiyemo mu rwego rwo gukomeza kuzamura idarapo ry’ u Rwanda mubindi bihugu bitandukanye murwego rwo kuzamura Hip Hop Nyarwanda ndetse no kumenyekanisha umuziki wo mu Rwanda no mubindi bihugu bitandukanye kugirango bamenye ko natwe dushoboye ikindi duteze n’ igihugu cyacu imbere muri rusange .



Bimwe mubikorwa kurubu ahugiyemo nkuko yabidutangarije ko mu minsi ya vuba agiye gushyira hanze amashusho yiyi ndirimbo Rap Ambassador nyuma yuko kurubu yihaye intego yo kuzajya akora indirimbo y’ amajwi ikazajya ihita isohokana n’amashusho
yayo ndetse yakomeje yongeraho ko akomeje ibikorwa bya muzika ndetse no kwiyegereza abafana be mu rwego rwo gukomeza gusigasira ubusugire bw’ umuziki nyarwanda ndetse no kuwuteza imbere ukava kuntambwe uriho ugafata indi ntera idasanzwe.

Asoza akaba yarangije ashimira itangazamakuru ryo mu Rwanda ndetse ashimira byimazeyo abafana be badahwema kumutera inkunga mubintu byinshi bitandukanye birimo nk’ ibitekerezo badahwema kumugira inama ndetse no kumushyigikira basakaza indirimbo ze hirya no hino mu rwego rwo kwagura ubuhanzi bwe.

Kanda hano urebe amashusho y’indirimbo Rap Ambassador ya Deryker



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU