Nyuma y’urupfu rwa Dr Raymond Dusabe muri Afurika y’Epfo azize abagizi ba nabi, kuri uyu wa 9 Mutarama 2018 umunyarwandakazi Bakesha Marie Claire wabaga Eindoven mu Buholande yiciwe mugi wa Amsterdam muri iki gihugu yishwe n’ umukunzi we ukomoka muri Nigeria amuhanuye kuri etaje ya gatatu.

umunyarwandakazi Bakesha Marie Claire wabaga Eindoven mu Buholande yiciwe mugi wa Amsterdam



Ibi bimenyekanye nyuma y’ aho ku mbungankoranyamaba hari habanje gukwirakwira ifoto y’ uyu mukobwa iherekejwe n’ amagambo avuga ko polisi yo mu Buhorande irarangisha umurambo w’ uyu mukobwa ukomoka mu Rwanda, aho iryo tangazo ryavugaga ko uwo mukobwa nakomeza kubura bene wabo azashyingurwa na polisi yo mu Buhorande.

Uyu munyarwandakazi akomoka mu Rwampara mu mugi wa Kigali, bivugwa ko yari yararangije kwiga kaminuza ndetse yasoje ibijyanye no kwimenyereza umwuga.

Mu rwego rwo kumenya amakuru neza y’urupfu rwa Bakesha Marie Claire, murumuna we wabaga mu Budage yahise aza mu Buholande aho Bakesha yabaga.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU