Ntagegwa Olivie na Mugenzi we Dusabimana Vincent bakomeje gutera urujijo mu makipe abifuza n’iyo bavuyemo UNIK VC, mugihe habura icyumweru kimwe n’igice ngo Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda itangire.



Abakinnyi ba UNIK berekeje ahandi bakiniraga ikipe ya UNIK VC ni: Dusabimana Vincent bita Gasongo werekeje muri Gisagara VC na Ntagengwa Olivier wasinyiye ikipe ya REG. ikipe ya UNIK Volleyball Club yemeza ko nta mu kinnyi n’umwe yigeze irekura kugira ngo ajye gukinira indi kipe nk’uko byakunze kuvugwa.

UNIK VC irasaba ubufasha FRVB ku kibazo cya Olivier na Vincent
Ngarambe Laurent Umuyobozi wa UNIK Volleyball Club

Ngarambe Laurent Umuyobozi wa UNIK Volleyball Club we yavuze ko aba bakinnyi amakipe yabaguze ntibigeze bumvikana n’ubuyobozi bwa UNIK ndetse ubu ntibashobora kubarekura kuko ari bakozi babo.

Yagize ati “Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda rikwiye kudufasha kuko hari igihe ikipe yumvikana n’umukinnyi ukinira indi kipe kandi atari ko byari bikwiriye ahubwo amakipe yagombye kumvikana ubwayo”. Avuga ko aba bakinnyi uretse kuba bakinira UNIK basanzwe ari n’abakozi mu kigo cya UNIK.



Ngarambe ubwo inteko rusange iheruka guterana iki kibazo yakigejeje imbere y’abanyamuryango maze umuyobozi wungirije wari uyoboye inteko rusange avuga ko iki kibazo gikwiye gushyikirizwa komite nyobozi ikaba ariyo izagikemura.

Bamwe mu banyamuryango basabye komite ko yakwiga uburyo yatunga amasezerano y’abakinnyi kugira ngo ibi bibazo bitazakomeza kugaraga.

Ese aba bakinnyi bazemera kwerekeza mu ikipe bahozemo

Bivugwa ko Dusabimana wasinyiye Gisagara aho yahawe amafanga agera kuri miliyoni ebyiri na Ntagengwa Olivier wasinyiye REG nawe yahawe amafaranga agera kuri miliyoni eshatu, baramutse badakiniye aya makipe aya mafaranga bayasubiza amakipe basinyiye.

Biteganyijwe ko ibibazo by’aba bakinnyi bizaba byarangiye mbere y’uko shampiyona itangira tariki ya 27 Mutarama 2018.



IREBERE HANO INDIRIMBO COME CLOSER YA D CHRISS NA AIME BLUESTONE

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU