Uruganda rwa Apple rwagaragaje impungenge runaburira abacuruzi n’abakoresha ibicuruzwa byarwo birimo iPhone, iPad ndetse na Mac ko bishobora kwinjirirwa mu bubiko n’abahanga mu by’ikoranabuhanga bakabasha kwinjira mu mabanga yabo.

Uruganda rwa Apple rwaburiye abacuruza n'abakoresha ibikoresho byarwo



Uru ruganda rukaba rwatangaje ko hafi ya byose mu bicuruzwa byarwo hari ikibazo kiri muri processeur ya Intel ituma ibi bikoresho bikora neza, bikaba byatuma abatunze ibi bikoresho kuba bakwinjirirwa mu bubiko n’abahanga mu by’ikoranabuhanga.

Aya makosa ashobora gutuma mu gihe telefoni cyangwa mudasobwa ya Apple yaba ifunguye byaba byoroshye ko yakwinjirirwamo n’igitero cy’ikoranabuhanga kiziye muri virus.

Ibi byatumye aba tekinisiye b’uru ruganda baburira abakiliya barwo ko bagomba kujya ba downloading software zifitanye imikoranire n’uru ruganda.

Igitangazamakuru cyo m Bwongereza Daily Mail dukesha iyi nkuru itangaza ko Apple yatangiye gufata ingamba zikomeye zo gukumira ko abakiriya bayo bagirwaho ingaruka n’ibi bitero bakaba bazabitangaza mu minsi iri mbere, harimo no kongerera ingufu Safari barushaho kuyirinda kuba yakwinjirirwa n’ibitero.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU