Abanyarwanda bagera ku icumi(10) biganjemo n’ibyamamare bikomeye babashije gutsinda icyiciro cya mbere cy’amajonjora y’irushanwa rya GodFather East Africa rizabera mu gihugu cya Kenya.

Tariki ya 16 Mutarama 2018 nibwo habayeho amajonjora ya mbere y’iri rushanwa, aho ibyamamare birimo Abanyamideli, Ba Nyampinga naba Rudasumbwa, ndetse n’abanyamakuru bari bafashe iyambere mu kuza gutahana muri iri rushanwa.

Kuri ubu hasohotse urutonde rw’abantu 10 babashije gutsinda ijonjora rya mbere, bakaba bazatoranywamo abantu batatu(3) bazaserukira u Rwanda muri aya marushanwa azahuriza hamwe abantu baturutse mu bihugu bine(Tanzania, Kenya, Uganda n’u Rwanda.)

Amazina y’abatsinze iki cyiciro ni Miss Uwase Vanessa, Shiny, Jay D, Sissi Ngamije, Phil Peter, Sandra Teta, Sydney, Gigi G, Carol Duran na Steven Rurangirwa.



Jay Rwanda nawe yaje mu majonjora y'irushanwa ya GodFather East Africa

Teta Sandra ari guhatwa ibibazo

Miss Uwase Vanessa nawe ari mu bahaswe ibibazo

Jay Rwanda nawe yaje mu majonjora y'irushanwa ya GodFather East Africa



Umusore w'umunyamideli ukunzwe mu Rwanda nawe ashaka guhatana muri TGFEA 2018Umunyamakuru Steven nawe yitabiriye aya majonjora

Kabagire Christelle uhagarariye itsinda rya The GodFather East Africa mu Rwanda ashimangira ko mu bantu icumi(10) batambutse mu ijonjora rya mbere bazatoranywamo batatu(3) bazajya guhatana muri Kenya bakaba mu nzu imwe muri Werurwe kugeza muri Gicurasi uyu mwaka.

Kabagire Christelle uhagarariye itsinda rya The GodFather East Africa mu Rwanda ashimangira abantu batatu aribo bazajya muri Kenya
Kabagire Christelle uhagarariye itsinda rya The GodFather East Africa mu Rwanda ashimangira abantu batatu aribo bazajya muri Kenya



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU