Ibyamamare binyuranye bya hano mu Rwanda bigiye guhatana mu marushanwa ya Big Brother East Africa azabera mu gihugu cya Kenya.




Big Brother East Africa ni irushanwa ritegurwa n’itsinda rya God Father East Africa, muri uyu mwaka rizamara amezi atatu dore ko rizatangira muri Werurwe risozwe muri Kanama, abazaba batoranyijwe bazagera muri Kenya tariki ya 17 Gashyantare 2018.

Ibyamamare birimo Miss Teta Sandra, Miss Uwase Vanessa, Umunyamakuru Phil Peter n’Abanyamideli barimo Sisi Ngamije na Gigi nibo bamaze kwiyandikisha mu bazaserukira u Rwanda muri uyu mwaka wa 2017.

Big Brother East Africa 2017 izitabirwa  n’abaturutse mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba harimo Uganda, Kenya, Rwanda n’U Burundi, buri gihugu kizajya giserukirwa n’abantu batatu(3).

Teta Sandra yamaze kwiyandikisha mu kuzahatana muri Big Brother East Africa



Miss Vanessa yamaze kwiyandikisha
Miss Vanessa yamaze kwiyandikisha
Umunyamakuru Ukunzwe mu Rwanda, Phil Peter nawe yariyandikishije
Umunyamakuru Ukunzwe mu Rwanda, Phil Peter nawe yariyandikishije
Umunyamideli Sisi nawe arahabwa amahirwe yo kuzarukira u Rwanda
Umunyamideli Sisi nawe arahabwa amahirwe yo kuzarukira u Rwanda

Bitenganyijwe ko uzegukana igihembo gikuru azahembwa miliyoni ebyiri n’igice z’Amashilingi ya Kenya,(asaga miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda).

Tubibutse ko mu mwaka wa 2014 aribwo bwa mbere Abanyarwanda bitabiriye irushanwa rya Big Brother Africa, Nkusi Arthur(Rutura) na Rukundo Frank uzwi nka Frank Joe nibo baserukiye u Rwanda gusa ntibagira amahirwe yo kwegukana ibihembo



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU