Umwe mu baciye agahigo mu kwiruka metero 100 kwisi yakoreye imyitozo mu ikipe ya Mamelody Sundowns yo muri Afurika y’epfo ishobora kuzakina na Rayon Sports muri CAF Champions League.

Uwaciye agahigo mu kwiruka metero 100 kwisi



Usain Bolt w’imyaka 31 yegukanye umudali wa zahabu inshuro umunani mu kwiruka metero 100 ndetse na metero 200 mu mikino Olempike, aza guhagarika gukina imikino ngororamubiri nk’uwabigize umwuga nyuma yo gutsindwa muri shampiyona y’Isi yabereye i London muri Kanama 2017.

Uwaciye agahigo mu kwiruka metero 100 kwisi
Usain Bolt wambaye nimero 4 yabaye nomero ya mbere ku Isi mu gusiganwa ku maguru igihe kirekire

Uyu mugabo ugaragaza ubushake bwo kwinjira mu mupira w’amaguru, ngo afite ubutumire bwo kujya mu mwiherero w’imyitozo mu ikipe ya Borussia Dortmund muri Werurwe uyu mwaka, none mu rugendo yagiriye muri Afurika y’Epfo yaboneyeho gukora imyitozo muri Mamelody Sundowns.

Uwaciye agahigo mu kwiruka metero 100 kwisi
Usain Bolt yahawe umwambaro wa Mamelodi Sundowns nk’urwibutso



Iyi kipe ya Mamelody Sundowns ikaba ishobora kuzahura n’ikipe ya Rayon Sports mu mikino ya CAF Champions League mu gihe Rayon Sports yaba isezereye ikipr ya Lidia Ludic yo mu gihugu cy’u Burundi.

Usain Bolt yagiye muri Afurika y’epfo mu rugendo rwateguwe na Puma
Uwaciye agahigo mu kwiruka metero 100 kwisi
Usain Bolt mu ifoto yo kwishimisha hamwe n’abakinnyi ba Mamelodi Sundowns



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU