Umuhanzi Diamond Platnumz yagaragaye ari mu munyenga w’urukunda na Wema Spetu  bakanyujijeho mu rukundo ndetse bakaba banafitanye umwana benshi bakomeza kwibaza ikibyihishe inyuma.

Wema Sepetu na Diamond bagaragaye bari mu munyenga w'urukundo



Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 28 Mutarama ubwo Wasafi Record yari mu birori byo kwakira umuhanzi mushya Marombosso uzwi ku izina rya Mboso muri Hoteli yitwa Hyatt Regency, byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo na Wema Sepetu wahoze ari umukunzi wa Diamond.

Wema Sepetu na Diamond bagaragaye bari mu munyenga w'urukundo

Amafoto n’amashusho agaragaza aba bombi basa n’abari mu rukundo yatumye abantu babibazaho ndetse bamwe banavuga ko bashobora kuba bagiye kongera gukundana dore ko n’ubundi ngo akenshi bagikundana bagiye batandukana ndetse bakajya no mu itangazamakuru bagaterana amagambo nyuma bakaza gusubukura umubano.

Wema Sepetu na Diamond bagaragaye bari mu munyenga w'urukundo



Mu minsi ishize ubwo Diamond yari mu Rwanda aho yari yaje mu bikorwa bitandukanye, yareruye avuga ko Zari atari umugore we ko ahubwo ari umukunzi we, ibintu abantu bahuza no kuba igihe icyo ari cyo cyose ashobora gukundana n’undi mukobwa wamwigarurira.

Kanda hano urebe uko Diamond Platnumz na Wema Sepetu bari bahuje urugwiro



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU