Umunyamideli Zari Hassan akaba n’umucuruzi ukomeye muri Tanzaniya no mu bindi bihugu yahaye igihano kidasanzwe Diamond, atungura benshi nyuma yo gutangaza ku mugaragaro ko atazongera kubyarana n’uyu muhanzi undi mwana uko byagenda kose.

Zari yahaye igihano kidasanzwe Diamond Platnumz



Zari Hassan asanzwe afite abana batanu, babiri yabyaranye na Diamond n’abandi batatu yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we, Ivan Ssemwanga. Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo “Millard Ayo”, yahishuye ko atazigera yongera kubyarana undi mwana na Diamond, ngo keretse babonye uwakwemera kubatwitira (Surrogate), ngo kuko afite byinshi aba ahugiyemo bijyanye n’ubucuruzi bwe.

Yagize ati: “Byararangiye, mfite byinshi ngiye gukomeza gukora simfite igihe cyo gutwita, nta gihe mfite rwose. Nimbona uzemera kuntwitira (surrogate) bizaba ari byiza, gusa ku bwanjye sinabishobora.”

Zari yahaye igihano kidasanzwe Diamond Platnumz



Uyu mugore kandi yaboneye ho no guha uburenganzira Diamond bwo gukomeza kubyara abana benshi bashoboka mu gasozi kugeza igihe azumva ahaze akarekera aho.Yavuze ko atazigera amubuza kabone n’ubwo yabyara abana icumi cyangwa makumyabiri.

Zari yagize ati: “Ashobora kubyara abana ashaka bose.Yabyara abana icumi cyangwa makumyabiri ibyo ni ibibazo bimureba, njye ndatuje ntacyo bimbwiye.”

Aya ni amagambo afatwa nk’ igihano kidasanzwe, yateye benshi kwibaza iherezo ry’uru urugo rudasiba kuvugwamo intonganya.




TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU