Zari nyuma yo kuva muri Afurika y’epfo akagaruka muri Tanzaniya aho benshi bakekaga ko aje kwitabira ibirori bafite mu mpera z’icyumweru, yahise ategeka Diamond gufata umwanzuro benshi bemeza ko bitaza kumworohera.



Nubwo abantu bibwiraga ko impamvu nyamukuru imuzanye mu rugo ari kwita ku bana umugabo n’urugo yewe akaba yakwitabira na bimwe mu birori byari biteganyijwe mu mpera z’icyumweru dore ko n’umugabo we yari abifite, si ko byagenze ahubwo yaje asaba Diamond kwirukana nyina mu nzu yabo.

Ibi bikaba bije nyuma y’ifoto nyirabukwe aherutse gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram yifotoreje muri iyi nzu asa n’uwishongora avuga ko ari nk’impano akesha umuhungu we Diamond , gusa aha nyamugore ntiyaripfanye yanditseho igitekerezo asubiza nyirabukwe ngo ave mu nzu y’umwana we ajye kwa Diomond, bamwe bibwira ko ari ugutebya no kuganira ariko noneho umenya nta mikino irimo nubwo tuzi ko umubyeyi wa Diamond akenshi yashyigikiraga Zari.

Nyuma gato kandi byagiye bivugwa ko Diamond yaba akoresha iyi nzu mu guhura n’abagore be batandukanye ndetse n’abakobwa yifuza ,  ni mu gihe Zari we yabaga atanahari none mu kugaruka yagarukanye ingamba nshya cyane ko yikanga ko Diamond ashobora kuzana undi mugore mushya yewe akaba yanamuzanira muri izi nzu basanzwe basangiye.



Diamond mu ihurizo rikomeye yashyizwemo na Zari ryo kwirukana nyina

Muribuka kandi inkuru yavuzwe y’uko Diamond ashobora kuba yararanye na Tunda muri iyi nzu, ndetse n’izindi nkuru zagiye zicishwa ku mbuga nkoranyambaga , ibyo byose bi byo byatumye Zari The Boss Lady ahamagara umugabo we ndetse amusaba ko nta muntu n’umwe akeneye muri iyi  nzu y’umuhungu we Madale adatinye na nyirabukwe uyibamo. Diamond arirukana nyina ? Aracubya uburakari n’umujinya wa Zari cyangwa ararekera nyina mu nzu itari iye? Uyu mutego ntiworoshye urasaba ubwitonzi ku mpande zombi cyane ko nahubuka arashwana na nyina cyangwa yisenyere.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU