Mu birori byo gusoza no gutanga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 bizaba ku italiki ya 24 Gashyantare uyu mwaka muri  Kigali Convention Center, Yvan Buravan na Jules Sentore nibo bamaze kumenyekana nk’abahanzi bazaririmba muri uyu muhango.

Abahanzi bazaririmba mu birori byo gutanga ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2018

Aba basore bombi Yvan Buravan na Jules Sentore si ubwa mbere bazaba baririmbye muri ibi birori kuko Jules Sentore yaririmbye mu muhango  wo gutoranya Nyampinga w’u Rwanda 2015 ndetse no m’umwaka  wari ukurikiyeho wa 2016 w’irushanwa, naho kuri Buravan nyuma ya 2016, iyi iza ari inshuro ya kabiri aririmbye muri uyu muhango wo guhitamo nyampinga w’u Rwanda.

Muri Uyu muhango wo gutora Nyampinga w’u Rwanda Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’Ubufaransa  mu 2000, azaba ari umwe mu bagize akanama nkemurampakamuri uyu mwaka.



Abahanzi bazaririmba mu birori byo gutanga ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2018

Abakobwa makumyabiri (20) bamaze iminsi bari mu mwiherero nibo bazatoranywamo umwe uzambikwa ikamba rya Nyampinga w ‘u Rwanda 2018 ndetse agahabwa n’ibisonga bibiri byo kuzafatanya nawe. Kwinjira muri ibi birori bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu (5.000Rwf) mu myanya isanzwe, Ibihumbi icumi (10.000rwf) mu myanya y’icyubahiro (VIP). Gusa indi tickect ihari ni ibihumbi magana atanu (500.000rwf) ku meza y’abantu icumi.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU