Abakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 bakoze igikorwa cyafashwe nk’amahano akomeye yiganjemo kwica no gupfobya Umuco nyarwanda.




Mu mpera z’iki cyumweru, nibwo abategura irushanwa rya Miss Rwanda bashyize hanze amafoto y’abakobwa 20 bagiye mu karere ka Bugesera barimo gukama Inka.

Icyatangaje ndetse kigatungura benshi n’uburyo aba bakobwa bari barimo gukamira Inka mu tudobo twa OMO, ndetse bambaye n’udukabutura duto tumeze nk’udukariso.

Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko ibi ari ukwica umuco nyarwanda, kuko ngo ntago byigeze bibaho aho abantu bakamira mu tudobo twa OMO bambaye n’imyambaro migufi.

Abakobwa bari muri Miss Rwanda 2018 bakamiye Inka mu tudobo twa OMO, ndetse bambayye n'udukabutura tugufi
Abakobwa bari muri Miss Rwanda 2018 bakamiye Inka mu tudobo twa OMO, ndetse bambaye n’udukabutura tugufi



Gukamira mu tudobo twa OMO byafashwe nk'amahano akomeye
Gukamira mu tudobo twa OMO byafashwe nk’amahano akomeye
Abantu benshi batanze ibitekerezo binenga aba bakobwa
Abantu benshi batanze ibitekerezo binenga aba bakobwa
Gukamira mu tudobo ngo nukwica umuco
Gukamira mu tudobo ngo nukwica umuco



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU