Mu gihugu cya Brazil habere agashya kadasanzwe mu mukino wahuzaga amakipe akomeye yo muri iki gihugu Victoria na Bahia aho abakinnyi 9 bahawe ikarita itukura nyuma y’imirwano yaranzwe hagati yabo bakinnyi bose bari bayogoje ikibuga.

Abakinnyi 9 baherewe rimwe ikarita itukura

Ikipe ya Victoria niyo yariyakiriye uyu mukino,aho batangiye gukina bagera kumunota wa 11 w’umukino mu gice kibanza habaye akaduruvayo nyuma yahoo umusifusi bikarangira afashe ingamba zo kuwuhagarika kuko abakinnyi bose 9 baribahwe ikarita ibakura mu mukino. Victoria nk’ikipe yari yakiriye yasebeje abafana bayo aho abakinnyi bayo 5 babonye ikarita itukura bakoherezwa mu rwambariro.

Denilson umukinnyi wa Vitoria niwe wafunguye amazamu atsindira ikipe ye igitego cya mbere kuri penaliti nyuma yaho gato Vinicius yaje kwishyurira ikipe ye igitego maze ahita ajya kubyinira imbere y’abakunzi ba Vitoria ibyino ngo zishotorana mu muco wabo.

Abakinnyi 9 baherewe rimwe ikarita itukura

Izi mbyino bivugwa ko ari nazo zabaye imbarutso yabyose, ngo ubwo yayibyinaga asa n’ubashinyagurira kandi bari wabo byatumye bamwataka baramukubita impande zombie zitangira kurwana intambara iravuka.

Iyi mirwano yahise ivamo amakarita 5 y’umutuku barimo 3 ba Bahia ndetse na babiri ba Vitoria.Nyuma gato yayo makarita yari amaze gutangwa  abandi bakinnyi babiri bahise bahabwa ikarita z’umutuku nabo umwe umwe kuri buri ruhande.

Abakinnyi 9 baherewe rimwe ikarita itukura

Imvururu zahise zongera kuba abandi bakinnyi babiri nabo basohorwa bituma umusifuzi ahita ahagarika umukino kuko yabonaga abakinnyi basize mu kibuga kandi nabasigayemo ntabworoherane bafitanye hagati yabo.

Ubundi ubusanzwe itegeko ry’umupira w’amaguru riteganya ko nta kipe ijya munsi y’abakinnyi 7 . bityo iyo habonetse amakarita menshi atuma ikipe igira abakinnyi bari munsi yabo umukino urahagarikwa ukazasubukurwa habanje kurebwa ku kibazo nyamukuru cyateje imvururu.

Abakinnyi 9 baherewe rimwe ikarita itukura

Abafana baya makipe ku mpande zombi baranenga bikomeye abakinnyi bayo kubw’imyitwarire idahwite bagaragarije Isi bica amahame ya Football avuga ko Atari intambara.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU