Mu gihugu cya Uganda hakomeje kuragara umuzimu utuma abantu baho bapfa bakubiswe, aho byagaragaye ko umuntu ukubitiweyo ahita yitaba Imana, aho kugeza magingo aya mu gihe gito cyane abasitari 3 bakomeye bamaze gupfa.

Mowzey Radio yitabye Imana ku myaka 33
Mowzey Radio yitabye Imana ku myaka 33

Ibi ni nyuma yuko umuhanzi Radio wabarizwaga mu gihugu cya Uganda mu itsinda rya Good Lyfe yamaze kwitaba Imana azira gukibitirwa mu kabari gaherereye Entebe mu birometero 35 uvuye Kampala, agahita yitaba Imana, abasitari 3 bakomeye bamaze gupfa.



Mu kwezi kwa 9 umwaka wa 2017 nibwo Daniel Mkissa nawe yitabye Imana yatezwe n’abagizi ba nabi maze baramukubita inkoni nyinshi ahita ahasiga ubuzima.

Uyu musore yapfuye akiri muto, aho yakoraga umwuga wo gukora indirimbo z’abahanzi batandukanye, aho twavuga nka: “Mbozi za malwa ya Bebe Cool na Sout Sol” ndetse n’izindi zitandukanye kandi z’abahanzi bakomeye cyane.

Mu mwaka wa 2015 nibwo umuhanzi warukomeye cyane AkA 47 murumuna wa Chameleon kandi akaba na none umuvandimwe waba Pallaso na Weseal. Uyu nawe yaje gupfa azira gukubitwa n’abantu bari bari mukabari maze ahita yitaba Imana azira kuba yarakubiswe mu mutwe.

Si aba gusa, ahubwo byamaze kugaragara ko muri iki gihugu hari ingeso ikomeye cyane ikwiye kwigwaho na bashinzwe umutekano w’iki gihugu, kuko byagaragaye ko hari nk’itsinda ry’abagizi ba nabi bakubita abantu bagahita bagwa muri koma.

Umuhanzi nyarwanda wamenyerewe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana ariwe Theo Bosebabireba nawe yagiye muri iki gihugu agiye kuririmbira abakunzi be, nyuma igitaramo cyarangira akaza gukubitwa n’abagizi ba nabi kugeza ubu akaba akiri muri koma mu bitaro.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU