Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports isezereye ikipe ya LLB Academique yo mu Burundi muri CAF Champions League aho abafana bayo ndetse n’abakinnyi bari busabanire kuri ubu hamaze kumenyekana.

Aho abafana ba Rayon Sports bari busabanire n'abakinnyi babo hamaze kumenyekana

Mu mukino wo kwishyura Rayon Sports yatsindiye LLB I Bujumbura mu Burundi 1-0 cya Hussein Tchabalala ihita iyisezerera ku kinyuranyo cy’ibitego 2-1 bikaba biteganyijwe ko ikipe ya Rayon Sports igera ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku isaha ya saa kumi n’imwe na mirongo ine n’itanu z’umugoroba.

Aho abafana ba Rayon Sports bari busabanire n'abakinnyi babo hamaze kumenyekana



Nyuma yo kuva ku kibuga cy’indege, ikipe irerekeza kuri Petit Stade i Remera ariho bari bwakirwe n’abafana, habeho umwanya wo kuganira. Kwinjira biraba ari 1000 FRW kuri buri muntu naho abafana bari baherekeje ikipe i Bujumbura bo bahagurutse ku isaha ya saa tanu z’amanywa. Baragera i Kigali ahagana ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba bahite nabo bajya kwakira ikipe n’abandi.

Aho abafana ba Rayon Sports bari busabanire n'abakinnyi babo hamaze kumenyekana

Mu kiganiro Muhire Jean Paul umubitsi wa Rayon Sports yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru bikorera hano mu Rwanda yavuze ko bateguye kwakirira ikipe kuri Petit Stade kuko ariho hantu hagutse hajya abafana benshi aho yagize ati “ikipe yakoze akazi gakomeye mu Burundi. Abakunzi benshi barifuza kuyakira bakayishimira ibyo yakoze. Abantu bose ntabwo bakwirwa ku kibuga cy’indege. Petit Stade niho hagutse. Abafana barasabwa kuhagera kare ku buryo ikipe iza ibahasanga.”



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU